Amakuru

Abagana serivise zo kwivuza indwara zo mu matwi, mu mazuru no mu muhogo bagaragaza ko kubona abaganga b’inzobere muri uru rwego bikiri ikibazo, bitewe n’umubare muto wabo ugereranyije n’abarwayi bazikeneye. Bongeraho ko ikiguzi cy’ubu buvuzi kiri hejuru ku buryo kitorohera buri wese.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko abahinzi n'aborozi mu Rwanda bakomeje kugenda biguruntege mu kugana serivise z'ubwishingizi ahanini bituruka ku myumvire ikiri hasi y'abari muri uru rwego batarasobanukirwa n'akamaro ko gushinganisha ibihingwa n'amatungo byabo.
Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, yongeye kuvuga ku bubabare yatewe n’ibyo ashinja Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza, avuga ko atigeze ahabwa ubutabera yifuza kandi ko agikeneye umwanya wo kuvuga ku byamubayeho kugira ngo abashe gukira ibikomere.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yashimiye uruhare rw'Itorero Angilikani ry'u Rwanda [EAR] mu iterambere ry'Igihugu, arisaba gukomeza gushyira imbaraga mu kubaka imiryango itekanye kandi ishoboye no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Dr. Gahima Manasseh yimitswe nka Arikiyepisikopi wa gatanu akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani ry'u Rwanda, nyuma yo gutorwa tariki 11 Nzeri 2026, asimbuye Dr.Mbanda Laurent wari muri izi nshingano kuva mu 2018.
Agakiriro ka Gisozi kafashwe n'inkongi y'umuriro mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ahagana saa munani z'ijoro (02:00).
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje umurage ukomeye Umuhanzi Nyiranyamibwa Suzanne asigiye abanyarwanda, wo kudaheranwa n’agahinda.
Ingabo z’u Rwanda (RWABATT-1) ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage 143 bo mu Karere ka 9 i Bangui, mu murwa mukuru w’iki gihugu.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bagaragaje ibyishimo nyuma yo kwitorera abayobozi bashya, bavuga ko babitezeho kubegera, kubafasha gukemura ibibazo bahura na byo no kubageza ku iterambere bifuza.
Amakipe ya Rayon Sports FC na APR FC yari ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika yasezerewe atarenze amajonjora ngo agere mu cyiciro cy’amatsinda yarotaga.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka