Imibereho

Umujyi wa Kigali watangaje ko kuva gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge yatangira, mu turere dutatu tuwugize hamaze gukusanywa amacupa akabakaba miliyoni enye y’inzoga zizwi nk’ibyuma.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inyubako y’Inkundamahoro yongeye gufungurwa nyuma y’uko ubuyobozi bwayo butangiye gushyira mu bikorwa ibisabwa kugira ngo hakemurwe ibibazo by’isuku n’umutekano byari byagaragaye muri iyi nyubako.
Mu karere ka Kicukiro hafashwe litiro ibihumbi 385 z’ikinyabutabire cya Ethanol ndetse n’amakarito asaga 31,000 y’inzoga zitujuje ubuziranenge byari bikiri mu bibiko bw'inganda zirimo urwa Kasesa Distillers Distributors zikorera i Gahanga mu cyanya cy’inganda.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko muri Nyakanga 2026 byiyongereyeho 14.5% ugereranyije n’uko byari bihagaze muri Nyakanga 2025. Muri Kamena 2026 byari byiyongereyeho 13.6%.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura, ihamagarira Abanyarwanda baba muri icyo gihugu gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, nubwo baba hanze y’igihugu.
Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko igice cy’uruganda rwa Sina Gerard gikora ibinyobwa bisembuye cyafunzwe, nyuma y’uko hamenyekanye ko hari ibinyobwa byakorwaga bitujuje ubuziranenge busabwa.
Ku bufatanye bwa Ambassade y’u Rwanda muri Zambia n’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Malawi bizihije umunwi w’Umuganura aho bahuriye hamwe bagasangira ndetse bakibikiranya igisobanuro cy’uyu muhango mu mateka y’u Rwanda.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascéne Bizimana,  yasabye Abanyarwanda kuzirikana indangagaciro z'umuco Nyarwanda Umuganura ubibutsa, zirimo gukunda Igihugu, ubupfura, umurava, kwiyubaha, n'izindi bakirinda kirazira nko kwiyandarika n’izindi.
Icuruzwa ry’abantu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi. Imibare y’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Kurwanya Ibiyobyabwenge n'Ibyaha UNODC, igaragaza ko ku mwaka abarenga miliyoni 27.6 bacuruzwa cyangwa bakajyanwa gukoreshwa imirimo y’agahato aho ibi bikorwa byinjiriza ababikora asaga miliyari 236$.
Mu mwaka w’ingeno y’imari watangiye wa 2026/2027 abantu bafite ubumuga bateganyirijwe miliyari 2.7 Frw azatangwa mu turere twose tw’igihugu ku bantu barenga ibihumbi 28.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka