Imibereho

Abagore barenga ibihumbi 600 bo mu turere 21 bamaze kwitabira gahunda ya Gendana Konti yatangijwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), bamwe bavuga ko yabafashije kwigirira uburyo bwo kwakira no gucunga amafaranga no kurushaho kwitabira ibikorwa bibateza imbere.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yafashe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’ihene enye, hafatwa na nyir’izo hene ukekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Imirimo yo kubaka umushinga mugari w’Urugomero rw’Amazi rwa Muvumba mu Karere ka Nyagatare, witezweho kuzafasha mu kuhira hegitari zisaga 10,000 z’ubutaka buhingwa, igeze ku kigero cya 69%.
Kugura ibintu bitari ngombwa ni ikintu gihuriweho n'abantu benshi ku Isi, kandi ntabwo biterwa n'uko abantu badafite ubwenge, ahubwo biterwa n'imikorere y'ubwonko, amayeri y'umucuruzi, n'imiterere y'imihindagurikire y'imibereho ya muntu.
Inzego z’umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Cabo Delgado muri Mozambique, zifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Palma mu gikorwa ngarukamwaka cy’isuku rusange cyateguwe n’ubuyobozi bw’ako Karere.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshinngano Mboneragihugu, Dr. Damascène  Bizimana yasabye abagore bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, kuzirinda isubiracyaha, barwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, nibasubira mu miryango yabo ndetse no kuzabana neza n’abo bazasanga baragaza ko bahindutse.
Mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gatebe umugore n’umwana bari bamaze iminsi barabuze babonetse mu bwiherero bapfuye bigaragara nk’aho bishwe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri 2026 (kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 9 na 75, ikaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice. Mu gihe biteganyijwe ko hazaboneka umuyaga mwinshi uruta usanzwe uboneka muri icyo gihe.
Akarere ka Nyamagabe ni ko kaje ku isonga mu turere 30 tw’u Rwanda mu kwandikisha amakuru y’abavutse n’abapfuye, hakoreshejwe uburyo bw’Ikoranabuhanga bwo Kwandika Abaturage n’Ibarurishamibare (CRVS).
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yavuze ko ubuyobozi butazihanganira abateza umwanda by’umwihariko abakora ubucuruzi, basohora imyanda bakayohereza muri ruhurura.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka