Amakuru

Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko Abanyarwanda 297 bari baracurujwe mu bihugu bitandukanye bagaruwe mu Rwanda hagati ya Nyakanga 2025 na Kamena 2026, benshi muri bo bakaba ari urubyiruko.
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, bakoze siporo yo kugenda n’amaguru mu gace ka Nyarutarama Green Carpet mu Mujyi wa Kigali.
APR FC yatangiye itsinda Marine FC ibitego 4-2 naho Al Hilal SC itsinda Kigali FC ibitego 2-0 mu mikino y’umunsi wa 3 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, yabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2026.
Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), rwatangaje ko ruri gukorana n’inzego zitandukanye mu rwego rwo guha Abanyarwanda uburyo bwo gushora imari mu migabane y’uruganda Dangote Petroleum Refinery ruri mu zikomeye muri Afurika.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yitwaye neza mu mukino wayo wa kabiri wo mu itsinda mu Gikombe cya Afurika, itsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) amaseti 3-1.
Umunyamakuru Ndahiro Emmanuel wamenyekanye cyane nka Taikun Ndahiro, yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ipererza rigikomeje ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha ibiyobyabwenge.
Uko ibihe by’umwaka bihinduka, ni na ko imyambarire y’abantu ihinduka. Mu mpeshyi, abantu benshi bakunda amabara acyeye kandi agaragara, ariko iyo imvura n’imbeho bitangiye, bagahitamo imyenda ibafasha kwifubika no gukomeza kugaragara neza.
U Rwanda rwinjije miliyoni 10,65$ avuye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi  byoherejwe mu mahanga mu cyumweru cyo kuva ku wa 7 kugeza ku wa 11 Nzeri 2026, aho rwohereje hanze toni 8.482 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ubukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi bukomeje kugira uruhare runini mu kwinjiriza u Rwanda madovize aturutse mu barusura, aho mu gihembwe cya kabiri cya 2026 bwinjije hafi miliyoni 45,7 z’amadolari, asaga miliyari 65 Frw.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko abarenga miliyoni 10 bo mu turere 27 muri 30 tugize igihugu ari bo bamaze guhabwa serivisi zo gufotorwa no kwemeza imyirondoro yabo, izabafasha kubona Indangamuntu koranabuhanga.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka