Amakuru

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatanze ubutumwa yise ubw’umunsi by’umwihariko abuha urubyiruko burusaba kureka icyuma ahubwo rugaterura icyuma.
Umutoza Banamwana Camarade utoza Sunrise FC ntiyishimiye ko rutahizamu wa Rayon Sports Kameni Herman Junior yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, amakipe yombi yanganyijemo igitego 1-1.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, REMA, cyatangaje ko u Rwanda rumaze kwinjiza hafi miliyoni 1.5 z’amadolari, arenga miliyari 2.2 Frw, binyuze mu isoko rya carbone, aho imishinga 29 imaze kwandikwa.
Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Volleyball y’u Rwanda yasabwe gukomeza gukora cyane nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kane mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Kenya.
Umuhanzi akaba na producer Mugisha Fred Robinson, uzwi nka Element EleéeH, yashyize hanze amashusho y’amagambo y’indirimbo ye nshya yise ‘My Dear’.
Abaturage b’u Rwanda na Benin basabwe kubyaza umusaruro umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga 10, bakawubyaza amahirwe y’ishoramari n’ubufatanye mu guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Umunyarwenya uri mu bagezweho mu Rwanda Elysée Ndimurukundo wamenyekanye nka Pirate yamaze kwiyandikishaho (Kwishyiraho “tatoo) ya Bruce Melodie mu rwego rwo gushimangira urukundo akunda uyu muhanzi.
Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Uruganda rukora imifariso ruzwi nka Kigali Foam rukorera rwafashwe n’inkongi y’umuriro bikekwako yatewe n’ibikorwa byo gusudira byakorerwaga hafi yarwo.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwimuye iburanisha ry’ubujurire bwa Shema Ngoga Fabrice, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ku bijyanye n’igifungo cy’iminsi 30 yari yarahawe.
Abagenzuzi b’imiti muri Afurika basanga ibihugu bikwiye kurushaho gusangira amakuru kugira ngo imiti ishobora guteza ibibazo itambuka imipaka ngo igere ku barwayi, nyuma y’uko hari ibihugu byagiye bihura n’ingaruka zikomeye z’imiti itujuje ubuziranenge.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka