Amakuru

Amasaha y’ubwoba yatangiye kubarirwa ku ntoki  amakipe ya Police na APR mbere y’uko ahurira mu mikino ikomeye ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, mu bagore n’abagabo, iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, muri Petit Stade i Remera.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko u Rwanda rugiye kwagura ibikorwa by’ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kugira ngo umusaruro wiyongere, imibereho y’abahinzi irusheho kuba myiza, ndetse n’ishoramari muri uru rwego rikure.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwapfundikiye burundu ikirego cyari gikurikiranyweho Sylvestre Mudacumura wahoze avugwaho kuyobora umutwe wa FDLR, nyuma yo kwemeza ko yapfuye, runakuraho impapuro zo kumuta muri yombi zari zimaze imyaka 14 zisohowe.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ingamba u Rwanda rushyize imbere mu kwagura ibikorwa remezo by’amashanyarazi, kongera ishoramari mu bikorwa byo guhangana n’ihinduka ry’ibihe no kubaka imijyi ifite ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zabyo.
Umuhanzi King James yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 11 Ugushyingo 2026, yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye gukomereza ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Abanyarwanda 341 bari bamaze igihe baba mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bavuga ko bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR, batahutse bakirwa ku mupaka wa La Corniche OSBP, mu Karere ka Rubavu.
Mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Gikonko, Akagari ka Cyiri, haravugwa inkuru y’umusore witwa Zakayo bivugwa ko yakubise nyina umugeri mu nda, agahita yitaba Imana.
Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze i Phnom Penh muri Cambodia, aho bagiye mu ruzinduko rw’akazi rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi, mbere yo kwitabira Inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).
U Rwanda rukeneye inkunga mpuzamahanga ingana na 80% by’ishoramari rya miliyari 12 z’amadolari ya Amerika kugira ngo rugere ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53% mu 2035.
Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo 30 bakekwaho kugira uruhare mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu Karere ka Burera, hafatwa litiro zisaga 700 za kanyanga n’ibiro 30 by’urumogi.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka