Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abarenga 2000 bitabiriye Ihuriro ry’urubyiruko, igihango cy’urungano, ryabereye ku Intare Conference Arena, mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y'uko bimaze kugaragara ko mu bice bitandukanye by'igihugu iyo imodoka ikoze impanuka usanga hari bamwe mu baturage bihutira kujya kwiba ibintu biri muri izo modoka,Polisi y'u Rwanda yatanze ubutumwa buburira abishora muri ibi bikorwa.
Mu myaka 6 ishize, Green Gicumbi ivuga ko mu karere ka Gicumbi, hakozwe amaterasi kuri hegitari 1,450 harimo amaterasi yikora kuri hegitari 850 n’amaterasi y’indinganire kuri hegitari 850.
Kuri uyu wa Gatanu umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye umuyobozi mukuru wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja Kirocho, hamwe n’itsinda ayoboye, ku Cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Sosiyete y’indege ya RwandAir yatangaje ko igiye gusubukuru ingendo zerekeza i Doha muri Qatar na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, guhera ku itariki ya 1 Kamena 2026
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye umuyobozi mukuru wa Polisi ya Burkina Faso, Thierry Dofizouho Tuina, ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi y’ubugenzacyaha, Missa Millogo, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, Kacyiru.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva n’abakozi bakorera muri za minisiteri n’ibigo bikorera mu nyubako y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera, muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, akaba n’umuyobozi w’inama y’abaminisitiri y’Ikigo gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’akarere k’ibiyaga bigari (Regional Centre on Small Arms-RECSA), yayoboye umuhango wo gufungura inama ya 17 y’akanama ngishwanama (TAC) yabereye i Kigali mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anashyira indabo ku kimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside kiri ku nyubako y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka