Amakuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko Francophonie ari urubuga rukomeye ruhuza ibihugu n’abaturage bafite imico n’amateka bitandukanye, rukabafasha gusangira ubumenyi, guteza imbere ubufatanye no kubaka amahoro.
Minisiteri y’Uburezi yatangije gahunda yo gutera ibiti birenga ibihumbi 202 by'imbuto ziribwa mu bigo bifite amashuri abanza hafi 5000 mu Gihugu hose, bigamije guteza imbere imirire myiza, kurengera no kwigisha abana uburyo bwo kubungabunga ibidukikije.
Umuhanzi The Ben yongeye guhesha u Rwanda ishema mu muziki nyafurika, nyuma yo kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Best Artist) mu bihembo bya HiPipo Music Awards 2026.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' yatsinzwe na Mali ibitego 3-2 mu mukino wa Gatatu mu Itsinda K mu yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027.
Umujyi wa Kigali wongeye gufungura inyubako eshanu zari zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa mu kwirinda inkongi z’umuriro, nyuma y’uko zishyize mu bikorwa amabwiriza yari yashyizweho.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Hun Manet, na Perezida wa Sena y’iki gihugu, Hun Sen, bigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Minisiteri y’Uburezi yatashye ku mugaragaro igikoni cy’icyitegererezo kizajya gitegurira amafunguro abanyeshuri basaga ibihumbi 15 n'abarezi barenga 260 bo mu bigo by’amashuri 5 byo mu Karere ka Rwamagana.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye inzibutso ebyiri zifite amateka akomeye kuri Cambodge, zirimo Urwibutso rw’Ubwigenge n’urwubatswe mu rwego rwo guha icyubahiro Umwami Norodom Sihanouk wafashije iki gihugu kubona ubwigenge.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, mu muhango w’icyubahiro wabereye mu Ngoro y’Ubwami i Phnom Penh, ku wa 13 Ugushyingo 2026.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yanenze icyemezo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyo kuvuga ko ishobora kuva muri uyu muryango aramutse yongeye gutorerwa kuyobora indi manda, mu gihe amatora y’ubuyobozi bwa OIF yegereje.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka