Amakuru

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice Ngoga, arekurwa nyuma yo kwemeza amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha
Kuva ku Cyumweru tariki 20 Nzeri 2026, i Montréal muri Canada hari kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare yo gusiganwa mu muhanda ya 2026, UCI Road World Championships, yaherukaga kubera mu Rwanda umwaka ushize byarugize Igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyari cyakiriye iri rushanwa.
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Djihad Bizimana yatangaje ko kugeza ubu ntakindi kiri mu mutwe w’abakinnyi uretse gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania ya Uganda.
Ikipe ya RSSB Tigers yo mu Rwanda ihagarariye Afurika yatsinzwe umukino wa mbere na Rytas Vilnius yo muri Lithuania iharariye u Burayi amanota 107-89 mu Gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane yayo, FIBA Intercontinental Cup 2026, kiri kubera i Beijing mu Bushinwa.
Mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gatebe umugore n’umwana bari bamaze iminsi barabuze babonetse mu bwiherero bapfuye bigaragara nk’aho bishwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Togo, Prof. Robert Dussey, basinyanye amasezerano atatu agamije kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, zigize RWABG VIII n'Ibitaro by’ingabo z'u Rwanda byo ku rwego rwa 2, ndetse n’izo muri  RWANBATT-1 zahaye abana ibikoresho by’ishuri.
Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza (CPS) bwafashe icyemezo cyo kugeza mu rukiko Dr. Vincent Bajinya, uzwi kandi nka Vincent Brown, ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri 2026 (kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 9 na 75, ikaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice. Mu gihe biteganyijwe ko hazaboneka umuyaga mwinshi uruta usanzwe uboneka muri icyo gihe.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Afurika ikwiye kuva ku rwego rwo kuba umuguzi w’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ahubwo ikagira uruhare mu kuryubaka, kurikoresha no kungukira mu byo rikora.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka