Amakuru

Ikipe ya Gorilla FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umuzamu Cuzuzo Aimé Gaël amasezerano y'imyaka ibiri avuye mu ikipe ya Gasogi United yakiniraga.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yeretse Umunyemari akaba n’ukora Ibikorwa by’ubugiraneza, Bill Gates, ko Abajyanama b’Ubuzima ari inkingi ya mwamba mu mikorere n’iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu Rwanda.
Ikipe ya Mukura VS&L yatangaje ko yamaze gutandukana n'umutoza Tomáš Trucha ukomoka muri Repubulika ya Czech ku busabe bwe n'ubwo impande zombi zari zumvikanye ndetse uyu mutoza yageze no mu karere ka Huye, mu Ntara y'Amajyepfo kugira ngo atangire akazi.
Umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ashima uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.
Mu gihe imirimo yo gutanganya no gusubiranya ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali iri kugana ku musozo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko urusobe rw’ibinyabuzima rwatangiye kongera kugaruka muri ibi bishanga.
Nubwo siporo ari ingenzi mu kubungabunga ubuzima bw’umuntu ariko ubushakashatsi bwerekana ko igihe ikorerwa gishobora kugira uruhare runini ku mikorere y’umutima n’ireme ry'ibitotsi. 
Ku bantu benshi, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina usanga umubiri uba wacitse intege wananiwe ku buryo bahita bumva basinzira. Ibi ni ibintu bisanzwe biterwa n’imihindagurikire y’imisemburo ndetse n’imbaraga umubiri uba umaze gukoresha.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati, CECAFA, yashyize hanze ingengabihe y'uko imikino y'irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 izakinwa kuva tariki 24 Nyakanga kugeza tariki 7 Kanama 2026.Umukino uzahuza Vipers SC yo muri Uganda na FC Garde Republicaine yo muri Djibouti niwo uzabimburira indi ku wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026 saa cyenda z'umugoroba muri Sitade Amahoro, ukurikirwe n'uzahuza APR FC na Gor Mahia FC yo muri Kenya uzatangira saa moya z'umugoroba.
Impera z'icyumweru gishize zasize hamenyekane amakipe 4 azakina imikino ya kamarampaka yishakamo ikipe izatwara igikombe cya Shampiyona y'Icyiciro cya mbere muri basketball mu bagabo ariyo Patriots BBC, APR BBC, REG BBC na RSSB Tigers, naho AZOMCO BBC na Inspired Generation zimanuka mu cyiciro cya kabiri.
Perezida w'urukiko rw'ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yasabye abanditsi b'inkiko, abacamanza n'abashakashatsi mu by'amategeko gukomeza kwiyungura ubumenyi kugira ngo barusheho guca imanza zirebana n'ubutaka n'iz'umuryango mu buryo bunoze kandi buhuje.