Amakuru

Ikigo Re-Banatex cyashinzwe na Jonathan Shauri Kalibatha, cyegukanye igihembo nyamukuru cya miliyoni 50 Frw, mu irushanwa ryo guhemba imishinga yifashisha ikoranabuhanga rya Hanga Pitch Fest 2025
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu,Dr Jean-Damascène Bizimana,yasabye abari bafungiwe ibyaha bya jenoside bakaba bitegura gutaha nyuma kurangiza ibihano kwitwararika,birinda icyabagusha mu cyaha kandi bakabwiza ukuri abana babo.
Capt Sébastien Mugunga Rwamuhigo, wari umusirikare mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yiciwe mu mujyi wa Uvira n'abasirikare bagenzi be, azira kuba avuga Ikinyarwanda
Abanyarwanda 17 bari bamaze imyaka myinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2025, batahutse mu Rwanda.
Mu Rwanda kuva ku 17-19 Ugushyingo 2025, hagiye kubera inama yiswe Vaccine Symposium 2025, ihuza impuguke zitandukanye mu bijyanye n’inkingo.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yatangaje ko u Rwanda rwashyizeho amagororero mu gihugu, muri gahunda nshya igamije kugorora abakoze ibyaha aho guhora hashyirwa imbaraga mu guhana gusa
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yateguje ibura ry’umuriro  mu Mirenge igize akarere ka Nyamasheke no mu bice bya Bugesera, na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi bigishwa ururimi rw'amarenga ndetse n'ubundi buryo bwose bugamije gufasha abafite ubumuga, mu gihe bazaba batangiye kubigisha.
Imyakaka 54 irashize u Rwanda n’u Bushinwa bitangiye ubufatanye n’umubano  hagati y’ibihugu byombi. Ni umubano watangiriye ku wa 12 Ugushyingo 1971. Kuva icyo gihe, umubano wakomeje kwaguka  ndetse ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agiye atandukanye.