Amakuru

Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, abaturage,  yakoze igikorwa cyo kwangiza litiro zitujuje ubuziranenge zingana na litiro ibihumbi 76 mu karere ka Bugesera.
Abahagarariye Leta ya Kongo n’umutwe wa AFC/M23 bashyize umukono ku masezerano-shingiro agomba gutegura ikomeza ry’imishyikirano igamije kugera ku masezerano y’amahoro arambye
Hashakineza Jean Claude, yasobanuye ko amashuri y’ikitegererezo (Model Schools) afite isano n’amashuri Nderabarezi, kuko akorana nayo mu gufasha abanyeshuri biga uburezi kwimenyereza neza uwo mwuga
Guverinoma ya Liberia yakuriyeho Viza Abanyarwanda bajya muri iki gihugu banyuze ku mupaka, inzira y'amazi ndetse no mu kirere
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu guharanira ko imihanda irangwa n’umutekano usesuye nk'uburyo bwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko amashuri adakwiye kwitwaza imbogamizi zirimo ubucucike, ngo abanyeshuri batsindwe, avuga ko hari abiga ari benshi bagatsinda hakaba n'abiga ari bake ntibatsinde
Madamu Jeannette Kagame yakiriye ku biro bya Imbuto Foundation, Madamu Rachel Chebet Ruto, umugore wa Perezida wa Kenya, William Ruto, wagiriye uruzinduko mu Rwanda
Ikigo Re-Banatex cyashinzwe na Jonathan Shauri Kalibatha, cyegukanye igihembo nyamukuru cya miliyoni 50 Frw, mu irushanwa ryo guhemba imishinga yifashisha ikoranabuhanga rya Hanga Pitch Fest 2025
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu,Dr Jean-Damascène Bizimana,yasabye abari bafungiwe ibyaha bya jenoside bakaba bitegura gutaha nyuma kurangiza ibihano kwitwararika,birinda icyabagusha mu cyaha kandi bakabwiza ukuri abana babo.
Capt Sébastien Mugunga Rwamuhigo, wari umusirikare mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yiciwe mu mujyi wa Uvira n'abasirikare bagenzi be, azira kuba avuga Ikinyarwanda