Amakuru

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro rya AFC/M23 basubiye i Doha muri Qatar mu rwego rwo kugira ngo basinye amahame aganisha ku masezerano y’amahoro.
Abagenzi bakoresha ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, giherereye i Kanombe, bashimiwe, bagenerwa impano zitandukanye mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe gutanga serivisi nziza .
Inararibonye mu bya Politiki, Hon. Tito Rutaremara, asanga abavuga ko u Rwanda ruri muri RDCongo gushyigikira Ihuriro rya AFC/M23, ari ibinyoma kuko umutwe wa M23 wihagije kandi ko nta bimenyetso bifatika ababivuga bashingiraho
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo igeze ku kigero gishimishije aho abahinzi n’aborozi barenga ibihumbi 300 bamaze kugana gahunda y’ubwishingizi.
Umuryango Unity Club Intwararumuri watangaje ko ubabajwe n'urupfu rw’Umurinzi w’Igihango Madamu Joséphine Murebwayire witabye Imana ku Cyumweru tariki ya 05 Ukwakira 2025
Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yarekuwe nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka ibiri  yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku byaha byo gutangaza amakuru y’ibuhuha.