Amakuru

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe abagabo babiri bari batwaye ibiro 28 by'urumogi kuri moto, barujyanye kurucuruza mu mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bwa wa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko abanyeshuri 9529 basoje amasomo mu mashami atandukanye , ari bo bazahabwa impamyabumenyi mu birori biteganyijwe kubera i Huye, ku wa Gatanu, tariki 17 Ukwakira 2025.
Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo byinshi birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko rwabashije kubyigobotora, rukagera ku iterambere ryifuzwa n’Abanyarwanda.
Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, azashyingurwa ku wa kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, i Rusororo mu karere ka Gasabo.
Mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’Iburasirazuba, umusore uri mu kigero cy’imyaka 30, aravugwaho gushaka kubenga umukobwa, bakamuroga gushyirwa  igitsina gore mu kiganza.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'Ihuriro rya AFC/M23, bashyize umukono ku masezerano yerekeranye n'ishyirwa mu bikorwa ryo guhagarika imirwano
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr. Frank Habineza, na Nkubana Alphonse wo mu ishyaka PSP ,kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira batorewe kuba abasenateri.
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ryasubiye mu biganiro byibanda kurebera hamwe uko imirwano uyu mutwe umazemo igihe n’ingabo za Leta ,FARDC, n’umutwe wa Wazalendo yahagarara.
Uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa rumukatiye urwo gupfa, yatumije inama y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.