Amakuru

Police y’abagabo yatangaje ko yasinyishije Ganza Nolan Enzo ukina asaranganya imipira (Setter), naho iy’abagore isinyisha abakinnyi babiri bashya aribo Uzamukunda Fillette ukina nka libero na Rosaly Galdino Pereira Egwuatu Chioma ukina yataka (Outside hitter).
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yafunguye ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera ubushobozi abapolisi bitegura koherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (EASF).
Uyu munyeshuri wigaga ku ishuri ryita ku Bafite UBumuga “Institute for Blind Children Kibeho” ry’i Nyaruguru,  mu ishami ry’Ubuvanganzo mu Cyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda n’Igiswayiri (LFK), yagize amanota 93.53% mu bizamini bya Leta.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu batandatu bakekwaho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge n’ikiyobyabwenge cy’urumogi mu gihe abandi babiri bagishakishwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyatangaje ko umusaruro w’amata mu Rwanda ukomeje kwiyongera, nubwo mu gihe cy’impeshyi ushobora kugabanuka bitewe n’ibura ry’amazi n’ubwatsi bw’amatungo.
Abahinzi n’abohereza mu mahanga umusaruro w’imboga n’imbuto barasabwa gukoresha inyongeramusaruro n’imiti yemewe n’ibihugu bagiye koherezamo, mu rwego rwo kwirinda ko umusaruro wangizwa kubera kutuzuza ibisabwa.
Umuryango Mpuzamahanga wo kurwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda, TI-Rwanda), wagaragaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri mu bikibangamira ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda z’Igihugu zo guhangana n’imihindagurikiye y’ikirere no kugabanya ibyuka mbumbatirabushyuhe mu kirere.
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 20 ku rutonde rw’ibihugu 199 byorohereza abanyamahanga kubyinjiramo, mu gihe ubukerarugendo bukomeje kugira uruhare mu kwinjiriza igihugu agatubutse.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze mugenzi we w’u Burundi, Édouard Bizimana, nyuma y’uko avuze ko umutwe wa FDLR ari “urwitwazo” u Rwanda rukoresha mu gukomeza kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka