Amakuru

Uyu mukino ubera kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu saa 18:30, uranyura imbonankubone ku rubuga irebero.com rwerekana imikino itandukanye irimo iya shampiyona y’u Rwanda.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Gasabo rwasabwe gukomeza kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, no kuba intangarugero mu bikorwa by’iterambere.
Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yasabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 n’ihazabu y’ibihumbi 800 Frw, mu rubanza aregwamo ibyaha bitanu birimo gukubita no gukomeretsa umugore we, kunywa urumogi n’ivangura.
Abayobozi bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) bagaragaje ko nta gihugu gikwiye kwimwa ijambo mu ifatwa ry’ibyemezo bishingiye ku ngano yacyo, bagaragaza ko ubushobozi n’ubudaheranwa ari inkingi z’ingenzi mu iterambere rya buri gihugu.
Nyuma yo gukura amanota yuzuye i Rubavu itsindiyeyo Marine FC ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa karindwi wa BK Pro League, Rayon Sports FC ihanze amaso kuri Al Hilal bagiye gucakirana mu mukino w'umunsi wa munani.
Kongerera ubushobozi inzego z’ibanze, by’umwihariko Utugari, no kunoza imitangire ya serivisi ni zimwe mu ngamba Guverinoma y’u Rwanda iri gushyira mu bikorwa mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage no kunoza imiyoborere ishingiye kuri politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.
Abahinzi b’urutoki n’inanasi mu Rwanda baracyagorwa no kubona amasoko ahamye y’umusaruro wabo, bamwe bakawugurisha ku giciro kiri hasi y’icyo bawushoyemo, abandi bakabura abaguzi burundu.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko igiye kwihutisha gushyiraho amabwiriza agenga inganda zitunganya ibinyobwa bikomoka ku rutoki, mu rwego rwo gufasha abahinzi kubona isoko ry’umusaruro wabo no gukemura ibibazo byugarije abahinzi n’inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi.
Mu cyumweru cyo gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira, Saving Week 2026, hatanzwe inama eshanu zafasha abantu kubaka umuco wo kwizigamira, hatitawe ku bwinshi bw’amafaranga binjiza. Ubutumwa bw’uyu mwaka bushimangira ko intambwe nto umuntu atera ariko agakomeza zishobora kumufasha kugera ku ntego ze z’imari.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitabiriye ibiganiro bya mbere byihariye by’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), byabereye mu muhezo mu nama ya CHOGM 2026 iri kubera muri Antigua and Barbuda.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka