Icumbi ry’Ikigo cya IWE (Institute Women for Excellence cyigamo abanyeshuri 150 b’abakobwa gusa giherereye mu Karere ka Rwamagana, ryafashwe n’inkongi y’umuriro rirakongoka.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangiye uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama ya kabiri yiga ku Iterambere ry’Abatuye Isi ‘World Summit for Social Development’.
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,yatangaje ko Leta ye igiye gusubukura ibiganiro n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwe,anemeza ko agiye kuzahurira na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuyobozi Mukuru Wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yatangaje ko gahunda ya Ndi Umunayrwanda yagize uruhare rukomeye mu komora ibikomeye by’Abanyarwanda no kongera kubaka igihugu .
Ingabo zo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, zigaruriye uduce turimo Luhago, Bwegerera, Irega na Katsoba duherereye muri teritware ya Kabare, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.