Amakuru

Komisiyo y'Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko amakosa akorwa n’abayobozi b’ibigo bya leta yo batubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi uko bikwiye byateje igihugu igihombo cy’asaga miliyoni 83 Frw mu mwaka wa 2025/2026.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye Abanyarwanda guha agaciro ibibafasha gutera imbere aho guha inzoga umwanya ukomeye mu buzima bwabo, ashimangira ko urubyiruko rukwiye kubaka igihugu rufite ubuzima bwiza, ubwenge bukora neza n’inzozi zerekeza ku iterambere.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15, Amavubi U15, kuri uyu wa Gatatu irerekeza i Baku muri Azerbaijan, aho izitabira iserukiramuco ry’Igikombe cy’Isi cya FIFA cy’abatarengeje imyaka 15, rizaba kuva ku wa 22 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2026.
Komisiyo y’Abakozi ba Leta mu Nteko Ishinga Amategeko yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, abantu 469.532 basabye akazi mu nzego za Leta, ariko abakabonye bakaba 2.512 gusa, bangana na 0,54% by’abasabye bose.
Umuryango wa Nyakwigendera Nyiranyamibwa Suzanne uherutse kwitaba Imana watangaje gahunda yo kumuherekeza, izabimburirwa n’ijoro ryo kumutaramira riteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, iwe mu rugo i Remera.
Minisitiri w’Ikorabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze impamvu  ibiciro bya internet byazamutse avuga ko byatewe n’impinduka zigenda zikorwa mu kongera umuvuduko wayo bityo ko uko hongerwa imbaraga mu mikorere yayo ari nako igiciro kizamuka.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko abantu bakwiye kwambara imyambaro ijyanye n’aho bagiye n’ibihe barimo, agaruka ku kibazo cy’umukobwa uherutse gufatwa n’abapolisi akekwaho kwambara imyambaro idakwiye.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yatangaje ko abarenga 95% by’urubyiruko rw’u Rwanda birinda ibisindisha, ashimangira ko n’abamaze kwishora mu kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge badakwiye gutereranwa.
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwitekerezaho bakamenya ikintu cya nyacyo n’ikitari icya nyacyo aho gutegereza ko hari umuntu uzabigisha kwitwara neza ahubwo mo ari bo bakwiye gufata iya mbere mu kumanya uko bakwiye kwitwara bakamenya icyo bashaka.
Mu kiganiro cyahurije hamwe urubyoruko rwo mu Rwanda rwaturutse hiray ni hino hamwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, bamusangije ibitekerezo binyuranye ndetse n’ubuhamya bwabo bujyanye n’urugendo rw’Iterambere.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka