Amakuru

Akarere ka Nyamasheke ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda ni kamwe mu tumaze kugera ku iterambere ndetse gakataje ahanini bitewe n’uburyo abagatuye babyaza umusaruro amahirwe gafite akagira igicumbi cy’ishoramari n’ubukerarugendo.
Perezida Paul Kagame yakiriye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage, Serap Güler, baganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu Rwanda yatangiye, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, gusuzuma ubujurire bw’abataranyuzwe n’ibyemezo byafashwe ku busabe bwabo bwa sitati y’ubuhunzi.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yahawe inkunga ya milliyoni zisaga 130 na Liquid Intelligent Technologies, yo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guhuza ibisekuru no gushyiraho ahigishirizwa amateka mu nzibutso za Jenoside.
U Rwanda ruri gutegura gahunda zitandukanye zizafasha mu guhangana n’inkongi z’umuriro zirimo gukoresha indege zitagira abapilote (drones) zizifashishwa mu bikorwa byo kuzimya no gutanga amahugurwa ku bantu n’ibigo ku buryo bagira ubyumenyi bw’ibanze ku guhangana nazo mu gihe zibaye.
Ushobora kuba hari igihe wari warafashe nimero za telefone mu mutwe z’abavandimwe, inshuti, cyangwa abaturanyi bawe ku buryo washoboraga kuba ubitse nka 10 cyangwa 20 kandi uzivuga mu mutwe nta gushidikanya. Muri iki gihe ariko, kubaza umuntu nimero ya muganga we, inshuti ye magara, cyangwa n’iy’umwana we, akenshi bisaba ko abanza kuyishaka muri telefone.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2026, Umuryango Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (AERG), wujuje imyaka 30 umaze uvutse, kuko watangijwe ku itariki nk’iyi mu 1996.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yasabye abapolisi bitabiriye amahugurwa ya EAPCCO kuyakoresha baharanira ko abaturage banyurwa na serivisi bahabwa n’inzego z’umutekano.
Horatiu Potra wahoze ayoboye itsinda ry’abasirikare b’abacanshuro b’Abanyarumaniya bari barahawe akazi na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yavuze ko Umujyi wa Goma wari gufatwa n’umutwe wa AFC/M23 nubwo we n’itsinda rye bari kuguma muri uwo mujyi, ashinja ibibazo by’imiyoborere n’imikorere y’ingabo za Congo kugira uruhare mu gutsindwa kwazo.
Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka, Lieutenant General Waidi Shaibu, uyu munsi yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kigali, mu rwego rw’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu ari kugirira mu Rwanda kuva ku wa 18 kugeza ku wa 23 Ukwakira 2026.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka