Abari mu rwego rw’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga bahize ko bagomba kugabanya ingano y’umusaruro ugaruka wageze ku isoko ku kigero cya 80% kugeza mu 2028.
Mu Rwanda hatangijwe inana ya 4 y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe Siyansi, Ikoranabuhanga no guhanga udushya (STI Conference) iri kwigirwamo uko ikoreshwa ry’ubwenge buhangano AI ryakwifashishwa mu guteza imbere Akarere ka EAC.
Nyuma y’iminsi ibiri bari bavuye mu bice Kateku na Kanune, two muri Gurupema ya Ikobo,teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru abarwanyi ba AFC/M23 bongeye kugaruka muri utu duce ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe.
Minisitiri w'uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko Igipimo cy’abanyeshuri basibira cyagabanutseho 6% mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025, bigizwemo uruhare na ‘Gahunda Nzamurabushobozi’.
Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi biterwa no kuba abayobozi badakorana, ahubwo bamwe bagafata ibyemezo ku giti cyabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva , yageze i Bangui mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrique, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida watowe, Faustin-Archange Touadéra.
U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere ku Isi mu cyerekezo cy'ishoramari ritanga inyungu ‘Baseline Profitability Index’ (BPI) mu mwaka wa 2026, aho rwagaragajwe nk’igihugu cyizewe cyashorwamo imari kandi ikunguka vuba.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga