Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byabashije kugera ku nteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, yo kurwanya Virusi itera SIDA ku kigero cya 95%, ndetse ubu yanarenzeho.
I&M Bank Rwanda yatangaje ko umutungo wose wayo wageze kuri miliyari 1000 mu mwaka ushize wa 2025, mu gihe inyungu yose havuyemo umusoro, yazamutse ku kigero cya 24% muri uwo mwaka.
Kuri uyu wa Gatanu Polisi y’u Rwanda yasoje ku mugaragaro amahugurwa y’abayobozi ba za sitasiyo za Polisi (Station Commanders’ Course), icyiciro cya 02/26, mu muhango wabereye mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera aho basabwe gukomeza kubaka icyizere hagati ya Polisi n'abaturage .
Guverinoma y’u Rwanda, ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuzima hagamijwe ko Abanyarwanda bagira ubuzima buzira umuze, bubafasha gukora neza, guteza imbere Igihugu no kwiteza imbere ku giti cyabo.
Ministiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakebuye urubyiruko rujya ruvuga ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitarureba  abibutsa ko kwibuka ari inshingano ihoraho.
Mu nama y’umutekano ya Loni, yayobowe na Massad Boulos, u Rwanda rwongeye kugaragaza impungenge zikomeye ku mutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rusaba kurandura burundu FDLR.
Minisitiri w’Intebe yatangaje ko kuva serivisi yo guhindurira impyiko mu Rwanda yatangira, imaze gufasha Igihugu kuzigama  ibihumbi 800$ (asaga miliyari 1,172 Frw) kuva mu 2022.
Minisiteri y’Ingabo hamwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bakiriye Abahagarariye mu Rwanda inyungu za gisirikare (Defence Attachés) z’ibihugu byabo mu Rwanda baziganiriza ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda n' uwo mu Karere. 
Umusaza w'imyaka 73 yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica nyirakuru aho bikekwa ko bapfuye amakimbirane.