Amakuru

Mu gihe hirya no hino abaturage kuri ubu bari gutaka ibura ry'amazi ndetse bamwe bari guhendwa na yo,Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Guverinoma ihangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Igihugu, ashimangira ko hari imishinga minini iri gushyirwa mu bikorwa kugira ngo gikemuke mu buryo burambye.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko amakimbirane mpuzamahanga arimo intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati n’iyo muri Ukraine byagize ingaruka ku buhinzi aho byatumye igiciro cy’ifumbire ku isoko mpuzamahanga kizamuka ku gipimo kiri hagati ya 15% na 66% mu mezi ane gusa.
Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho uburyo bushya bwo gutumiriza hamwe ibikomoka kuri peteroli bitunganijwe, bugamije koroshya ubucuruzi, kugabanya ibiciro.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganuro ku wa Gatanu, tariki ya 07 Kanama 2026, Inteko y’Umuco yateguye irushanwa rya Videwo ngufi ku Umuganuro, ryiswe “ Umunota w’Umuganura 2026”.
Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yatangaje ko yongereye igihe cy'ihagarikwa ry'agateganyo ry'ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd kugeza ku itariki ya 30 Nyakanga 2026. 
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Thelesphore Ndabamenye, yatangaje ko ibihugu bya Afurika bidakwiye gukomeza guhendwa no gutumiza ikawa hanze y’umugabane nyamara byohereza mu mahanga ingano nyinshi ya kawa idatunganyije bikongera kuyigura ku giciro gihanitse.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gusaba ibihugu bigize umuryango w'Abibumbye (ONU) gufatanya mu guhana abantu bose bakekwaho ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu bihe by'intambara, zivuga ko amagambo gusa adahagije ahubwo hakenewe ibikorwa bifatika.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage bagaragaje ko mu turere tumwe na tumwe hari ikibazo cy’izamuka ry’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko.
Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko umubare munini w’Abanyarwanda bafite imyaka itanu kuzamura bafite ubushobozi busesuye bwo gukora ibikorwa byabo bya buri munsi, nubwo hari igice gifite ibibazo by’imikorere mu nzego zitandukanye.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu mezi atandatu ashize kugeza muri Kamena 2026, abantu 44 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge.