Amakuru

Imyaka 35 irashize ,Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, ahawe ubusaseridoti kuko yabaye Padiri tariki ya 8 Nzeri 1990
Lt General Innocent Kabandana wabaye Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, yitabye Imana, azize uburwayi.
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko nubwo gikorana na Wazalendo, kidafite ububasha bwo kuyigenzura kandi ko yahawe intwaro na Perezida Felix Tshisekedi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yifatanyije n’abasirikare bagize Brigade ya 503 mu rugendo rugamije kugorora umubiri rwabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Karere ka Rubavu, aho yasuye Uruganda rwa Shema Power Plant rubyaza Gaz Methane amashanyarazi ndetse n’Icyambu cya Rubavu
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo mpuzamahanga gifatanya na za Guverinoma mu mishinga y’iterambere rirambye, kurengera ibidukikije, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, Global Green Growth Institute (GGGI), Sang-Hyup Kim, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’abandi bafatanyabikorwa, kuri uyu wa gatandatu, batangiye gusiga amarangi y'umuhondo azwi nka 'Yellow Box', ahakunze kubera umuvundo w’ibinyabiziga
Esther Mbabazi umaze imyaka 15 atwara indege muri Sosiyete ya RwandAir, arashishikariza abana b'abakobwa kudatera inyoni amahirwe u Rwanda rwabahaye, ahubwo bakayabyaza umusaruro ku buryo bazisanga mu muryango w'abagore bake batwara indege ku mugabane wa Afurika
Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko mu mmpera z’uyu mwaka wa 2025, iteganya gukora ingendo ziijya Mombasa muri Kenya na Zanzibar muri Tanzania.
Umujyi wa Kigali watangaje imihanda izakoreshwa na bisi, amakamyo ndetse n’indi ishobora kunyurwamo, mu gihe imihanda isanzwe izaba irimo gukoreshwa mu Irushanwa ry’Isi ry’Amagare (UCI Road World Championships 2025).