Amakuru

Ubuyobozi Bukuru bwa sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG, bwatangaje ko ibice byo mu turere dutanu two mu ntara y’Amajyepfo, ku wa 20 Kanama 2025, tuzabura umuriro
Abayobozi batandukanye ba guverinoma, imiryango n’inshuti basezeye mu cyubahiro, Dr Aisa Kirabo Kacyira, wahoze ari meya w’Umujyi wa Kigali, akaba n’uhagarariye ishami rya Loni muri Somalia, witabye Imana ku wa 12 Kanama
Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu mezi 12 ashize abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera gukora ibyaha byo gukubita no gukomeretsa
AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Leta ya Congo, ryatangaje ko ingabo za leta, FARDC zifatanyije n’iz’Uburundi, babagabyeho ibitero bakoresheje utudege duto tutagira abapiloti
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko leta iri gushyira imbaraga mu burezi bw’ibanze bw'imyaka 9 na 12 hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi ritangwa
NESA, cyatangaje ko abanyeshuri bangana na 92.2% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza naho 75.64% batsinda ibizamini bisoza icyiciro Rusange cy'Amshuri yisumbuye mu mwaka wa 2024/2025
Urukiko rwa Gisirikare rugiye gusoma mu ruhame urubanza ku ifungwa n'ifungurwa ry'abantu 28 barimo abanyamakuru, abakozi b'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora n'abasivile
WASAC yatangaje ko imvura nyinshi yaguye mu mpera z'icyumweru ishize yatumye hahagarikwa by’agateganyo imirimo yo gutunganya amazi mu bigo bitatu biherereye mu turere twa Rubavu, Gicumbi na Nyagatare
Minisiteri ya Siporo yatangaje ko igiye gukurikirana ikibazo cya serivisi mbi zirimo izishingiye ku icuruzwa rya kawa ndetse n'iza resitora bitangirwa muri Stade Amahoro
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko abantu batanu ari bo  bishwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu minsi  ibiri