Umutoza Haringingo Francis Christian uherutse gutangazwa nk’umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports, ari mu mayira abiri nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports imureze kutubahiriza amasezerano bafitanye.
Ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda yatsinze Johannesburg Giants yo muri Afurika y’Epfo, amanota 102 kuri 89, mu mukino wa Gatatu wa BAL muri Conference ya Kalahari.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko nyuma y’imikino ya FIFA Series yaberaga i Kigali yasize u Rwanda ruyitwayemo neza hari abandi bakunnyi bashya bazahamagarwa bakiyongera ku bandi bahamagawe bwa mbere mu Mavubi.
Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, yashimiye Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma yo kubona itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2026