Imyidagaduro

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yagaragajwe nk’umuhanzi wa mbere uhagarariye u Rwanda ku rutonde rwa Globe Data, rugaragaza abahanzi batoranyijwe nk’abambere mu bihugu 30 by’Afurika byitabwaho kuri uru rutonde.
Butera Knowless ari kwizihiza isabukuru y’imyaka 36, aho umugabo we Ishimwe Clement yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, amugaragariza urukundo n’ishimwe amufitiye.
Umuhanzi w’umuraperi Racine yateguje abakunzi be umuzingo (Album) mushya w’indirimbo yise “Rwa HipHop II”, igice cyawo cya mbere (Volume 1) kikazajya hanze tariki 9 Ukwakira 2026.
Umuhanzi Bruce Melodie yasubije mu buryo bw’ikinyabupfura Yago umaze iminsi anenga indirimbo ye nshya yise “Irya 4”, avuga ko ubutumwa bwayo bushobora kuyobya abantu.
Abahanzi baba nyarwanda Element EleéeH na Kevin Kade bagiye gukomereza i Montréal nyuma y’igitaramo cy’amateka bakoreye mu Mujyi wa Ottawa.
Umukunzi w’umuhanzi Ruti Joel, Ineza Lisa yagaragaje amarangamutima akomeye amufitiye, avuga ko urukundo bafitanye ari urwo atagikeneye kurukabiriza kuko ubwiza bwarwo bugaragarira mu buzima babana.
Amatora azatangira ku wa 5 Ukwakira 2026, mu gihe umuhango wo gutanga ibihembo uteganyijwe ku wa 9 Ukuboza i Dar es Salaam muri Tanzania
Umuraperi Abijuru King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe, yateguye ibirori byo gusogongeza abakunzi be album ye nshya yise ‘Never Broke Again’, nyuma y’igihe ayikorera mu cyumba cy’umuziki.
Umuhanzikazi Irahari Uwase Soleil, uzwi nka Zuba Ray, yujuje imyaka ibiri atangiye urugendo rw’umuziki, nyuma yo kwerekanwa na Kina Music mu 2024, ubwo yari akiri umunyeshuri wiga umuziki ku Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo.
Umunyarwenya n’umukinnyi wa sinema nyarwanda Nsabimana Eric, uzwi nka Dogiteri Nsabii, yatangiye urugendo rushya mu muziki, asohora indirimbo ye ya mbere yise “Urugendo”, avuga ko ari inkuru y’ibyamubayeho mu buzima.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka