Imyidagaduro

Umuhanzi w’umuraperi Papa Cyangwe yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze umuzingo w’indirimbo mushya (Album) yise “Never Broke Again” uzajya hanze tariki 28 Nzeri 2026
Niyonshuti Yannick wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Killaman yongeye kwerekana ko ashimira cyane Nyaxo wamuzamuye muri uru ruganda kuri ubu akaba ari umwe mu barukuramo agatubutse.
Indirimbo “Inshallah” y’umuhanzi nyarwanda The Ben yujuje abarenga miliyoni eshanu bayirebye kuri YouTube, mu gihe kitaragera ku kwezi isohotse, bishimangira ko ikomeje kwishimirwa n’abakunzi b’umuziki.
Umuhanzi w’umuraperi Ish Kevin yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo (Album) mushyashya yise “Trapish III: Win Some, Lose Some” uzaba uriho indirimbo 10 uzasohoka tariki 18 Nzeri 2026
Uwase Blandine wamamaye mu itangazamakuru nka Blandy Starr, yatangaje ko yasezeye ku mwuga w’itangazamakuru benshi bari bamuziho, agiye gutangira urugendo rushya rwo kuvanga imiziki (Deejay).
Abanyarwanda barimo umuhanzikazi Buter Knowless, Mutesi Jolly, Sherrie Silver na Clapton Kibonge bashyizwe mu bahataniye ibihembo bya Zikomo Africa & Caribbean bizatangirwa i Dar es Salaam muri Tanzania tariki 9 Ukuboza 2026.
Munyakazi Sadate yongeye gutanga igitekerezo gikomeye ku myambarire y’umuraperi w’Umurundi Kirikou Akili, nyuma y’uko uyu muhanzi yaserukanye kuri BK Arena mu gitaramo yari yahuriyemo na Kivumbi King. Sadate yavuze ko ikibazo cy’imyambarire n’imyitwarire imbere y’urubyiruko kidakwiye kureberwa ku bagore gusa, ahubwo ko n’abagabo bafite ijambo mu rubyiruko bakwiye kubazwa urugero batanga.
Kimenyi Yves yavuze ku mubano we na Muyango Claudine, ahishura uko amufata nyuma y’ibyagiye bivugwa ku mibanire yabo, ariko avuga ko hari ibyo adashaka kujya mu mizi abisobanuraho.
Uwahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kimenyi Yves, yahakanye amakuru amaze igihe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba afite abandi bana barimo impanga.
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Divine Joshua Ikubor uzwi nka Rema, uri mu bakomeye mu njyana ya  Afrobeats, yatanze ibyishimo bisendereye ku bihumbi by’abakunzi b’umuziki bari muri BK Arena mu gitaramo cyaherekeje umuhango wo Kwita Izina wabaye ku wa Gatanu.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka