Inkuru Nshya

Muri Expo 2025, kimwe mu byatunguye benshi ni inzoga nshya mu Rwanda yitwa Soju, ikorwa na sosiyete yo muri Koreya y’Epfo yitwa Jinro
Umuhungu wa Dukundane wo mu muryango wa Isimbi, umuhungu wa Twongere winjiye mu muryango mushya wa Igisha, n’umukobwa wa Gahuza wo mu muryango wa Kwitonda, ni bamwe mu bana b’ingagi bazahabwa amazina mu muhango wa Kwita Izina ku nshuro ya 20
Tombola y'ijonjora ry'ibanze mu mikino Nyafurika yasize muri CAF Confederation Cup, Rayon Sports izakina na Singida Black Stars yo muri Tanzania, ni mu gihe muri CAF Champions League, APR FC yongeye kwisanga igomba guhura na Pyramids FC yayikuyemo umwaka ushize
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) bwatangaje ko kubera gahunda yo gusaranganya amazi mu Mujyi wa Kigali, bitewe n’icyibazo cy’igabanuka ry’amazi ryatewe n’impeshyi, hari ibice bimwe bizabura amazi guhera ku itariki ya 11 kugeza kuya 12 Kanama 2025, kugira ngo amazi agezwe no ku bindi bice bimaze iminsi bitayabona
Urwibutso Enterprise ni kimwe mu bikorwa bitajya bibura mw'imurikagurisha Mpuzamahanga ry'u Rwanda ribera i Gikondo "Rwanda International Trade Fair'. Uyu mwaka bazanye udushya dutandukanye ariko by'umwihariko bari kumurika igikorwa batangije cya 'Sina Gerard Football Academy', kigamije kuzamura impano z'abakiri bato mu mupira w'amaguru
Umuryango wa Human Rights Watch wamaganye igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zarebereye ubwicanyi buheruka gukorerwa abaturage mu Ntara ya Ituri bukozwe n’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF
Umutwe wa M23 wagaragaje impamvu utitabiriye ibiganiro bahuriramo na Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bibera i Doha muri Qatar, bifitanye isano no kuba RDC yakomeje guhonyora ibikubiye mu masezerano y'amahoro hagati y'impande zombi
Hari ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda byabashije kurwubaka rurakomera ndetse uyu munsi abakibyiruka bashaka kuzubaka uruzira kuryana hari amasomo arenze rimwe bakura kuri izi ngo z’ibyamamare

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka