Inkuru Nshya

Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo ku wa 13 Kanama 2025, rwafashe icyemezo cyo kuburanisha mu muhezo urubanza rw’abantu 28 barimo abofisiye muri RDF, RCS n’abasivili, bakekwaho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb.Nduhungirehe Olivier, yeretse amahanga uburyo gahunda y’Umuganda, Gacaca no gukorera ku mihigo byongeye kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye imirwano yongeye kubura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko uruhande rwa leta ya RDC n'ihuriro rya AFC/M23 basinyiye amasezerano y’amahoro i Doha muri Qatar
Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri mu ngabo za Uganda, Maj Gen Paul Muhanguzi, yashimye imikoranire n’ubufatanye buri hagati y’ingabo za Uganda, UPDF n’iz’u Rwanda, RDF
Abari abasirikare b’Ingabo za Loni bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi [MINUAR] baturutse mu bihugu bya Ghana na Sénégal, baganirije urubyiruko impamvu banze gutererana u Rwanda mu 1994
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu z'igihugu, APR yatangaje ko imikino yo mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League bagombaga gukina yahinduriwe amatariki kubera Shampiyona y'amagare
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yaganiriye na Gen Dagvin R.M. Anderson uyobora Ingabo za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM)
Perezida wa Kenya,Wiliam Ruto, yagennye ba Ambasaderi bahagarariye iki gihugu mu bindi bihugu birimo na RDC, mu bice bya Goma bigenzurwa n’umutwe wa M23
Inyubako y'ubucuruzi yo mu karere ka Kicukiro, ikoreramo ikigo gicuruza imigati, ikawa n'ibindi,yitwa Lamane,  yafashwe n'inkongi y'umuriro , ibirimo birangirika
Daniel Paluku Kisaka wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku butegetsi bwa Joseph Kabila yagaragaye yambaye umwambaro wa gisirikare wa AFC/M23, kandi afite n’imbunda