Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukungu bw’u Rwanda bumaze kwikuba inshuro 10 kuko bwavuye kuri miliyari 1,4$ mu 1994/1995 bukaba bugeze kuri miliyari 14$.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko izakina n'ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ku munsi ngarukamwaka wa "Rayon Day" uzaba tariki 18 Nyakanga 2026 muri Sitade Amahoro.
Umukinnyi wa basketball ufite inkomoko mu Rwanda, Nate Ament, uherutse kwinjizwa muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, yagizwe imboni y’u Rwanda mu ruhando rwa Basketball ku Isi
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Kenya byasinyanye amasezerano y’ubwumvikane agamije koroshya itumizwa mu mahanga uburyo ry’ibikomoka kuri peteroli binyuze mu Muhora wa Ruguru mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi.
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda Francois-Xavier, yashimiye ibihugu byateye intambwe yo gufasha u Rwanda gukurikirana no kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mahanga
Umujyi wa Kigali watangaje ko abawutuye batazigera bagira irungu muri ibi bihe by’impeshyi, cyane cyane mu myidagaduro bategujwe igitaramo cy’imbaturamugabo ku munsi w’Umuganura w’uyu mwaka wa 2026
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda Francois-Xavier ari kumwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kazarwa Gertrude bamuritse Ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyubatswe ku Nteko Ishinga Amategeko
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga