Inkuru Nshya

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yahuye n'Abanyarwanda batuye muri Amerika muri Leta za New York, New Jersey na Connecticut, abaganiriza ku iterambere ry’u Rwanda ndetse anashimira uruhare Abanyarwanda baba mu mahanga bagira mu iterambere ry’Igihugu.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yatangije ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy'amasomo (Course 1-26/27) mu Ishuri Rikuru ry'u Rwanda, ashimira abasirikare bakuru bagiye kuhiga; anaha ikaze abayobozi baryo n’abarimu bazagira uruhare mu mahugurwa y'icyiro cya mbere azamara amezi 11.
U Rwanda rwahawe kuzayobora Umuryango w’Ibihugu biri mu Nzira y’Amajyambere, G77 n’u Bushinwa, mu 2027, rwiyemeza gukoresha izi nshingano mu guteza imbere ubufatanye no guharanira inyungu z’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
U Rwanda na Armenia byashyize umukono ku masezerano agamije koroshya ingendo hagati y’abafite pasiporo za dipolomasi n’iz’akazi hagati y’ibihugu byombi, aho abo bireba bazajya bakora ingendo nta visa.
U Rwanda na Nepal byashyize umukono ku Masezerano y’Ubufatanye Rusange (General Cooperation Agreement), agamije gushyiraho urufatiro rwo kurushaho guteza imbere imibanire n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yafashe umugabo ukekwaho gutwika uruzitiro n’urugo birimo amatungo by’umuturanyi aho amakuru y’ibanze agaragaza ko bishobora kuba bifitanye isano n’amakimbirane ari hagati y’imiryango yombi.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinze iya Liberia ibitego 3-1 mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika witabiriwe na Perezida Paul Kagame kuri Sitade Amahoro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, cyatangaje ko imirimo yo kubaka no kuvugurura umuhanda Nyagatare-Rwempasha yararangiye 100%.
U Rwanda na Jordanie byashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu ikoranabuhanga, by’umwihariko mu gutanga serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, guhererekanya ubumenyi no guteza imbere guhanga udushya.
Ikipe ya Police WVC yatangaje ko yasinyishije Mpuhwezimana Diane ukina asaranganya imipira (Setter) avuye muri APR WVC.