Inkuru Nshya

U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri mu kurwanya ruswa aho rwavuye ku wa 43 rwariho mu 2024 rukagera ku wa 41 n’amanota 58% avuye kuri 57% rwari rufite icyo gihe.
Umutwe wa AFC/M23 winjije mu gisirikare abandi basirikare bashya 7,532, nyuma yo gusoza amahugurwa n'imyitozo mu kigo cya gisirikare cya Tshanzu, kiri mu gace ka Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru
Igitaramo cy’urwenya cya Gen – Z Comedy Show, cyagarutse aho kuri iyi nshuro umuhanzi Makanyaga Abdul wamamaye mu ruhando rwa muzika nyarwanda yo ha mbere azasusurutsa abazitabira iki gitaramo.
Dr.Bizimana Jean Damascene yashimiye umwanditsi w'Ibitabo, Mukagasana Yolande wagize ubutwari bwo gusangiza mu gitabo 'Umurage w'Urubyiruko' amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingaruka yagize ku muryango Nyarwanda
Abantu benshi bakunze gutangira umunsi banywa Ikawa cyangwa Icyayi, gusa ikibazo gihora kibazwa ni 'Ese ni ikihe kinyobwa muri ibi bibiri kiruta ikindi kukinywa mu gitondo', mu gutuma umuntu agira imbaduko no kwirirwa umubiri umeze neza
Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, Sosiyete ProDev Kayonza niyo yatangiye guhinga igihingwa cya Turmeric cyifashishwa mu kuryoshya ibiryo cyangwa icyayi.
Minisitiri Dr. Bizimana Damascene, yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda ridashobora kugerwaho hatitawe ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda by'umwihariko indangagaciro yo kwigira no kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda
Guverinoma y’u Rwanda yemeje umushinga w’itegeko rishya rigenga ubuziranenge bw'umusaruro w'ibihingwa, rigamije kugenzura no guhana abakora ubuhinzi mu buryo butubahirije amategeko ndetse n'amabwiriza agenga uyu mwuga
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza , Domitilla Mukantaganzwa yaburiye abacamanza basubika imanza nta mpamvu zifatika, abasaba kwirinda ibi bikorwa byo gusiragiza ababurana no kubiriza ku nkiko