Inkuru Nshya

Umuhanzikazi Bwiza agiye gukomeza urugendo rwo kumenyekanisha album ye ya gatatu yise ‘Home’, aho azayimurikira mu gitaramo azakorera i Lusaka muri Zambia, afatanyije n’umuhanzi Bruce Melodie.
Urukiko rw’Ikirenga rwashyize hanze amabwiriza mashya agenga imiburanishirize y’imanza zirimo abana arimo gushyirirwaho iminsi yihariye, kubatandukanya n’abakuru ndetse n’imitegurire yihariye y’icyumba cy’iburanisha irimo kuba nta bashinzwe umutekano  bambaye impuzankano barimo, ndetse ababuranisha batambaye imyambaro yabo y’umwuga.
Kugura inzu, ubutaka cyangwa undi mutungo utimukanwa, ariko nyuma bikagaragara ko uwawugurishije atari nyirawo, bikunze guteza impaka n’imanza, ndetse abenshi bibaza uko bigendekera uwishyuye amafaranga ye.
Umuhanzi w’Umunyarwanda uririmba mu njyana gakondo, Ruti Joel, yasubije umubyinnyi mpuzamahanga, Sherie Silva, wavuze ko atazi neza ururimi rw’Ikinyarwanda, amubwira ko azakimenya kuko ari mu Rwanda.
Ubushakashatsi bwerekana ko kwicara amasaha ari hagati ya 6 na 8 ku munsi bafite ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima n’imitsi ku gipimo cyo hejuru. Mu gihe kwicara amasaha arenga 10.6 ku munsi bikuba hagati ya 40% kugeza kuri 60% ibyago byo guhagarara k’umutima
Callixte Mbarushimana, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’umutwe wa FDLR, bivugwa ko yapfiriye mu Bufaransa aho yari agikorwaho iperereza ku ruhare akekwaho mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
HiPipo Music Awards ni ibihembo bihuriza hamwe abahanzi n’abandi bakora mu muziki wo muri Afurika, bigamije gushimira ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho mu muziki no kugaragaza abahanzi n’indirimbo byakunzwe mu bice bitandukanye by’umugabane.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana yatangije Itorero ry'Abashumba ba ADEPR, rigamije gufasha Abapasitori gukomeza kubaka Umunyarwanda ukwiye kubana n'abandi mu bumwe, ubudaheranwa no gukunda Igihugu.
U Rwanda na Kenya byiyemeje kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi, ingufu, ishoramari n’ibikorwaremezo, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ibihugu byombi n’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanganyije n’iya Kenya ‘Harambe Stars’ ubusa ku busa (0-0) mu mukino wa gicuti wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukwakira 2026.