Inkuru Nshya

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Angelique Habyarimana yemeje ko Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid akora muri Miss Rwanda, wari umaze igihe yarahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi bigizwemo uruhare n’Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), Mukesha Josephine, yashyize umucyo ku mikorere n’imikoreshereze y’Irangamuntu koranabuhanga asobanura ko umuntu ku giti cye ariwe uzajya ahitamo amakuru agomba gusangiza bitewe na serivise agiye gusaba cyangwa gutanga
Kuva tariki ya 5-6 Gashyantare i Kigali haberaga inama Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20,yagarutse ku ngingo zitandukanye zireba igihugu .
Abapolisi n'abasirikare b'u Rwanda bitabiriye amarushanwa y’abashinzwe umutekano bihariye mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba hifashishijwe intwaro na tekiniki, ari kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE SWAT Challenge) muri uyu mwaka wa 2026, berekanye ubuhanga budasanzwe.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, yavuze ko ari ishema rya Paruwasi ya Save yashinzwe bwa mbere mu Rwanda kuko yagabye amashami yose mu gihugu, aho urumuri rwakwiye hose ruvuye.
Polisi y'igihugu imaze iminsi itanu , itegereje gufata ukekwaho ubujura bwa telefoni , agahungira muri Ruhurura . Gusa umwe mu bantu babiri bakekwa, akaba yamaze gutabwa muri yombi .
Perezida wa Repubulika ya Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yemeye ku mugaragaro ko igihugu ayoboye cyafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zacyo zari zimaze igihe mu butumwa bwa Loni muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (MONUSCO)
Umunyarwenya Mwitende Abdoulkarim wamamaye nka "Burikantu", ari mu byishimo byo kugura imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz C - Class C200 Kompressor
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Dr Ngarambe Christian, yatangaje ko ibi bitaro bigiye gutangira gukoresha imashini yifashishwa mu gupima indwara z'imbere mu mubiri w'umuntu, izwi nka MRI (Magnetic Resonance Imaging)

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka