Inkuru Nshya

Perezida Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite aho yatangiriye urugendo rw’akazi ndetse agahura n’ Igikomangoma akaba na Minisitiri w’Intebe wa Arabie Saoudite, Mohamed bin Salman.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) rwavuze ko amasasu yumvikanye mu igororero rya Nyamasheke yari agamije guturisha abagororwa bashatse kwigomeka ku buyobozi bugenga igororero.
Ingabo z’ihuriro rya AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryigaruriye utundi duce tubiri duherereye muri teritware ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru
Parike y'Akagera, iherereye mu Burasirazuba bw'u Rwanda, yashyizwe ku rutonde rw'ahantu 25 h'ingenzi ku Isi ho gusura mu mwaka wa 2026, nk’uko byatangajwe n'ikinyamakuru National Geographic
Polisi y'u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kiagli ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage yafashe abagabo babiri bacuruza urumogi mu baturage.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia, Abdisalam Abdi Ali, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi
Abbé Claude Talbot ufite inkomoko mu Bubiligi wari umaze imyaka irenga 58 yigisha mu iseminari nto yo ku Karubanda,Virgo Fidelis, yo muri Diyosezi ya Butare, yitabye Imana azize uburwayi.
Imodoka yo mu bwoko bwa Minibus, yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa 26 Ukwakira 2025, ihitana abantu batatu, abandi 15 barakomereka.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka