Inkuru Nshya

Kaminuza ya Zhengzhou Electric Power College (ZEPC) yo mu mu Bushinwa yigisha ibijyanye n’ingufu, yakiriye icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiye kuhigira.
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yakiriye imiti yatanzwe n'u Rwanda igamije gufasha iki gihugu guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17, yanditse amateka yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Maroc.
Umunyamakuru wa B&B Kigali FM, Jean de Dieu Bagirishya uzwi nka Jado Castar,  yasabye Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat mu itangazamkuru ry’imyidagaduro ndetse no mu muziki, gutaha akava mu gihugu cya Uganda akagaruka mu rwamubyaye, ndetse bombi bagafatanya akazi ku kuri iyi radiyo.
Rutahizamu w’ikipe ya Jwaneng Galaxy n’ikipe y’igihugu Amavubi, Mugisha Gilbert, yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yatandukanye n’umugore we, Mpinganzima Josephine, ashimangira ko bagikundana kandi babanye neza.
Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko uko ibintu byifashe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bishobora kwibutsa ibihe byaranze ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana mu Rwanda, ubwo ubutegetsi bwe bwari buhanganye n’ibibazo bya politiki n’igisirikare.
Ibitaro bya Butaro biherereye mu Murenge wa Butaro, mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru, bigaragaza ko kuva mu mwaka wa 2012 bimaze gutanga ubuvuzi bwa kanseri ku barenga 24.500.
Abaturage 1200 batuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro bafite ubutaka bungana na hegitare 300 barishimira ko nyuma y’imyaka ibiri baraheze mu gihirahiro cy’uko batari bazi icyo ubwo butaka bwabo buzakoreshwa kuri ubnu bamaze kubona igisubizo kandi bishimiye.
Mu gihugu hose, hateganyijwe amatora y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage ndetse n’ab’inama z’igihugu, bazayobora mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.
Banki y’Isi yashyize u Rwanda ku isonga mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bifite inzego na politiki bihamye ku micungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka