Inkuru Nshya

Umuherwe w'Umunyamerika akaba n'uwashinze Gates Foundation na Microsoft, Bill Gates, yavuze ko yishimiye kongera kugirira uruzinduko mu Rwanda, agaragaza ko atewe ishema n'iterambere igihugu kimaze kugeraho mu nzego z'ubuzima, ubuhinzi n'ibikorwaremezo by'ikoranabuhanga bifasha abaturage kubona serivisi za Leta.
Mu ishingwa ry’ihuriro Rwanda National Congress (RNC) intego zari ukubuza umutekano u Rwanda dore ko ryashinzwe n’abahoze ari abayobozi muri politiki y’u Rwanda nka Gen. Kayumba Nyamwasa na Dr. Theogene Rudasingwa ariko kuri ubu RNC ahubwo ibuza amahoro abayishinze dore ko batatanye nk’inzuki zitagira urwiru.
Nubwo hari intambwe yatewe, u Rwanda rugaragaza ko rukeneye hagati ya 12% na 21% by’umusaruro mbumbe warwo kugira ngo intego zose zizagerweho uko zakabaye mu 2030 mu gihe mu mwaka wa 2024-2025 byari bikiri kuri 8%.
Kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026 nibwo Byiringo Patrick wari umukinnyi wa volleyball ukina hagati (Middle blocker) yasezeweho bwa nyuma ku irimbi rya Rugerero mu karere ka Rubavu, nyuma yo kwitaba Imana tariki 15 Nyakanga 2026 azize uburwayi bwa kanseri y'igifu ndetse n'ikipe ya Kepler VC yakiniraga ibika bya burundu nimero yambaraga ya 11.
Abantu bamwe bumva ko kunywa ikirahure cy'umutobe w'imbuto bihwanye no kurya imbuto ubwazo. Gusa ubushakashatsi bwerekana ko nubwo umutobe wazo ubamo vitamini n'imyunyu ngugu nk’ibiba mu mbuto udashobora gusimbura kuzirya
Tariki 19 Nyakanga 1994  ni umunsi w’amateka ku Banyarwanda kuko ari bwo hagiyeho guverinoma yatangiye urugendo rwo kubaka u Rwanda tubona ubu rwunze ubumwe rutarangwamo amoko, irondo karere aho abaturage bose ari bahuriye kuri Ndi Umunyarwanda.
Ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona intsinzi yaherukaga muri 2019 ku munsi w'Igikundiro 'Rayon Day' itsinda Gor Mahia FC yo muri Kenya ibitego 2-0 mu mukino wabereye muri Kigali Pele Stadium.
Minisitiri Bizimana yashimye ubutabera bw'u Bufaransa ko mu myaka 10 ishize bwongereye imbaraga mu gukurikirana no guhana abakoze ibyaha, hagamijwe kurwanya umuco wo kudahana no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umutoza w'amakipe y'Igihugu y'u Rwanda ya volleyball, umufaransa Frédéric Guérin, yahamagaye abakinnyi 21 bagiye gutangira imyitozo bitegura imikino y'Igikombe cya Afurika iteganyijwe kubera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gutaha.