Inkuru Nshya

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame akaba na Chairman w'umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko Politiki nzima ari iyo guhangana n'ibibazo biriho, atari politiki y'ibinyoma no guhimba kuko iyo yongera ibibazo aho kubicyemura.
Umukinnyi Tuyizere Jean Baptiste ukinira Kepler VC yagaragaje intimba n'agahinda yatewe n'urupfu rwa Byiringiro Patrick bakinanaga, witabye Imana ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 20226 azize uburwayi bwa kanseri y'igifu.
Abanyarwanda babiri bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafashwe n'inzego z'ubutabera za Canada n'u Budage mu bihe bitandukanyu, nyuma y'igihe kinini bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi.
Akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye, kafatiye ibihano abantu batandatu barimo abayobozi b’imitwe ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya M23, FDLR na Twirwaneho
Ikipe ya Zira FC yo muri Azerbaijan ikinamo umunyarwanda Mutsinzi Ange, yageze mu ijonjora  rya kabiri ry'irushanwa rya UEFA Conference League nyuma yo gusezerera ikipe ya Torpedo Kutaisi yo muri Georgia ku giteranyo cy'ibitego 6-0.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko imirimo yo kwagura no kongerera ubushobozi uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo iri kugana ku musozo, aho igeze kuri 97%.
Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gushyira imbaraga no gushora imari mu kubaka urwego rw'uburezi no kuruvugurura, mu rwego rwo guha buri mwana amahirwe kubona uburezi kandi bufite ireme.
Ikipe ya Gicumbi FC y'Akarere ka Gicumbi mu Majyaruguru y'u Rwanda yatangaje ko izatangira imyitozo yo kwitegura umwaka wa 2025/2026 ku wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026.
Ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare yatangaje ko yamaze gusinyisha aAbarundi babiri; Intibazonkiza Djuma ukina mu kibuga hagati na Nzeyimana Jean Petit ukina mu kibuga hagati, bombi bakiniraga Gicumbi FC.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Basile Ikuzo, yasobanuye ko abari munsi y’imyaka 35 ari bo bafite umubare munini wandura Virusi itera SIDA kuko bihariye 60% ugereranyije n’ibindi byiciro.