Inkuru Nshya

Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17, Amavubi U17, yisanze mu Itsinda A mu majonjora y’Akarere ka CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17, TotalEnergies CAF U-17 Africa Cup of Nations 2026.
Umukinnyi wa filimi nyarwanda, Mukobwajana Asifiwe wamamaye nka Micky, yavuze ko nyuma y’imyaka isaga ibiri agerageza kwihanganira ikibazo afitanye n’abantu bamusebya , yafashe icyemezo cyo kwitabaza inzego z’amategeko nyuma yo kuvuga ko icyo kibazo cyageze ku bana no ku muryango we.
Gateka Esther uzwi nka DJ Brianne, yahawe imodoka na telefoni yo mu bwoko bwa iPhone 18 Pro Max nyuma yo kwimukira muri Canada, aho yakiriwe n’umuryango wa DJ Ferry Dee.
Ibigo by’amashuri bitandatu  byo mu Rwanda byigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) byashyikirijwe ibikorwaremezo bishya birimo amashuri byubakiwe mu guteza imbere imibereho n’imyigire y’ababyigamo.
Leta ya Qatar yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’u Rwanda n’u Bubiligi cyo gusubukura umubano wa dipolomasi no kongera gufungura ambasade mu bihugu byombi, ivuga ko ari intambwe igaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo binyuze mu biganiro no kumvikana.
Ikipe y’Igihugu ya Misiri yegukanye igikombe cya Afurika cya handball mu ngimbi zitarengeje imyaka 18 cyaberaga i Abidjan muri Côte d’Ivoire, naho u Rwanda rusoreza ku mwanya wa 8 mu makipe 14 yacyitabiriye.
\Minisitir wa Siporo w’u Rwanda, Nelly Mukazayire yashimiye ikipe ya RSSB Tigers yitwaye neza ikabona intsinzi yayo ya mbere mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane yayo, FIBA Intercontinental Cup 2026, igatsinda Shanghai Sharks yo mu Bushinwa amanota 117-115.
Kugura ibintu bitari ngombwa ni ikintu gihuriweho n'abantu benshi ku Isi, kandi ntabwo biterwa n'uko abantu badafite ubwenge, ahubwo biterwa n'imikorere y'ubwonko, amayeri y'umucuruzi, n'imiterere y'imihindagurikire y'imibereho ya muntu.
Kwizera Cedric wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Igikoko Yowe Bogari (Content Creator) yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Impeta’.
Ikipe ya RSSB Tigers yo mu Rwanda ihagarariye umugabane w’Afurika mu Irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane yayo, FIBA Intercontinental, yiyongereye amahirwe yo kugera muri 1/2 nyuma yo kubona intsinzi yayo ya mbere itsinze Shanghai Sharks yo mu Bushinwa amanota 117-115.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka