Inkuru Nshya

Ku mugoroba wo ku wa 13 Kanama 2026 i Kigali habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi amahanga yongera kwibutswa kudakomeza kurebera ubwicanyi bugikomeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubugenzuzi bw’isuku bwakozwe n’umugi wa Kigali bwakorewe ku nyubako 60 basanze 14 gusa ari zo zari zifite isuku ihagije, umugi wa Kigali ukaba wibutsa abanyarwanda ko inyubako zitubahiriza amabwiriza y’isuku  zizakomeza gufungwa.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 yarangirije ku mwanya wa 10 mu Gikombe cya Afurika kiri kubera i Abidjan muri Côte d'Ivoire nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Nigeria.
Umunyarwanda Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro yafashije ikipe ye ya Al Hazem kwitwara neza ku munsi wa mbere wa Shampiyona ya Saudi Arabia, Saudi Pro League, itsinda Abha ibitego 2-1.
Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu Rwubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thiery yatangaje ko zimwe mu nganda zafunzwe zenganga ibyuma zakorerwaga amahano ajyanye n’isuku nke atagakwiye gukorwa n’uruganda rukora ibintu abantu banywa ndetse byashyiraga ubuzima bw’ababinywa mu kangaratete.
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko inzoga gakondo nk’ikigage, urwagwa n’umutobe zitagomba gufatwa kimwe n’inzoga zikomeye zizwi nk'ibyuma, ashimangira ko gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge itagamije guca inzoga gakondo
Polisi y’u Rwanda yasabye abakora, abatunganya n’abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa gushyira imbere ubuziranenge, iburira ko igenzura rizakomeza no mu bindi bicuruzwa, atari inzoga gusa.
Umuvigizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thierry yavuze ko Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Dr. Shema Ngoga Fabrice watawe muri yombi, ibyo akurikiranyweho ntaho bihuriye n'imirimo ye muri FERWAFA.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye ibyamamare byahoze byamamaza inzoga ziri mu zakuwe ku isoko kubera kutuzuza ubuziranenge, ko noneho imbaraga babikoranaga, ubu zakora mu kuzirwanya.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka