Inkuru Nshya

Pariki y’Akagera yinjije arenga miliyari 1,9 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2026

“Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ni urugamba rwa buri wese”-Minisitiri Habimana

Volleyball: Amakipe y’u Rwanda arakubita umuhisi n’umugenzi muri CAVB Menʼs Club Championship 2026

Abapolisi 1697 basoje amahugurwa yihariye mu gucunga umutekano no kurwanya iterabwoba

RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2026 yatangiye neza itsinda Al Ahly Benghazi yo muri Libya amanota 103-95 mu mukino wa mbere wa Kalahari Conference iri kubera i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi yanyangiye iya Grenada ibitego 4-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A rya FIFA Series.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, cyatangaje ko uburwayi bwo gucukuka amenyo bwagabanyuytseho 29% aho bwavuye kuri 47% bugera kuri 16% mu gihe abari bafite uburibwe bwo mu kanwa buhoraho bavuye kuri 44% bugera kuri 7%.
Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwahamije Nyirahabiyaremye Agnès icyaha cyo kwica ku bushake rumukatira igifungo cya burundu, mu gihe Mugenzi Joseph we yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa icyaha cyo kuba icyitso muri ubwo bwicanyi.
Umuhanzikazi Mugemana Yvonne wamamaye nka Queen Cha mu muziki Nyarwanda, yahishuye ko atarabasha kwakira ko yabuze Se, Dr. Mugemana witabye Imana muri Mutarama 2026.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byabashije kugera ku nteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, yo kurwanya Virusi itera SIDA ku kigero cya 95%, ndetse ubu yanarenzeho.
Iyamuremye Jean Claude wamamaye mu ruhando rw’umuziki nka Dr. Claude yahishuye ko afata Perezida Kagame nk’Intumwa bitewe n'imiyoborere ye myiza.Ibi uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo gususurutsa abitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy Show, cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2026.
I&M Bank Rwanda yatangaje ko umutungo wose wayo wageze kuri miliyari 1000 mu mwaka ushize wa 2025, mu gihe inyungu yose havuyemo umusoro, yazamutse ku kigero cya 24% muri uwo mwaka.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka