Inkuru Nshya

Abaturage batuye mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe bishimiye amazi meza begerejwe, bavuga ko agiye kubafasha kurushaho kunoza isuku no kwirinda indwara ziterwa n’amazi mabi, banasabwa kuyabungabunga kugira ngo azabagirire akamaro karambye.
Gandhi Alimasi Djuna ukomoka muri RDC wamamaye mu muziki nka Maître Gims yatawe muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga ndetse no kudasobanura inkomoko y’umutungo we.
Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Vincent Biruta, yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso,o ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati y’itariki 16-20 Werurwe 2026, byinjije arenga miliyari 13 Frw avuye muri toni 9,651 z’ibyoherejwe byose hamwe.
Umuryango wa Imbuto Foundation ku bufatanye na Mount Kigali University, bahaye impamyabushobozi abarezi b'abana bato 23, baturutse mu ngo mbonezamikurire y’abana bato basanzwe  bafitanye imikoranire.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yashimiye Leta y’u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, ku ruhare bagize mu guha agaciro Abayisilamu no kubafungurira amarembo mu nzego zitandukanye z’igihugu
Al Hilal SC yatsinze irusha , ikipe ya Bugesera FC ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona.
Perezida Paul Kagame yemereye Abayisilamu kongera gusubizaho umuhamagaro w’isengesho rya mu gitondo cya kare ‘Adhan’, hifashishijwe indangururamajwi nk’uko byahoze.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye gusobanura impamvu z’ifungwa ry’insengero zimwe na zimwe, agaragaza ko byatewe n’imikorere idahwitse muri zimwe mu nzego z’amadini n’amatorero, atari ugutoteza imyemerere nk’uko bamwe babivuga
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yemereye abayoboke b’idini ya Isilamu inkunga igamije kubafasha guteza imbere ibikorwa remezo n’imibereho yabo muri rusange, anizeza ko zimwe mu mbogamizi zari zaragaragajwe zizakemuka bidatinze