Inkuru Nshya

Ikipe ya Mathare United FC yo muri Kenya yahagurutse muri iki gihugu yerekeje i Kigali mu Rwanda aho igiye gukomereza imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino wa 2026-27.
Mu nkambi ya Kiziba, mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa Mbere hateraniye impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 bagenzi babo bishwe mu bihe bitandukanye bazira ubwoko bwabo.
Ku wa 10 Kanama 1962, ni bwo Madamu Jeannette Kagame, yaboneye izuba i Ngozi mu Burundi, ahari hatuye umuryango w’Abanyarwanda wari warahungiyeyo. 
Ikipe y'u Rwanda yo gusiganwa ku magare mu misozi (Mountain Bike) yitwaye neza mu iriganwa ryo muri Cameroon ryo gusiganwa mu misozi rya Grand Prix International VTT Chantal Biya, aho Ntakirutimana Martha yegukanye umudari wa zahabu, Iragena Charlotte yegukanye umudari wa feza naho ​Bukhari Banzi yegukana umudari w'umuringa.
Bwa mbere kuva isiganwa ry'amagare ry'abakiri bato, Youth Racing Cup, ryatangira gukinwa muri 2023 ryakiriwe n'Intara y'Amajyepfo mu karere ka Huye mu mpera z'icyumweru gishize tariki 8 Kanama 2026.
Umunyarwandakazi Uwiringiyimana Ange ukinira ikipe ya Les Hippos yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'imikino ya kamarampaka mu Burundi, Women's Amstel Basketball League, n'ubwo ikipe ye itabashije gutwara igikombe.
Myugarira w'umunyarwanda wo ku ruhande rw'ibumoso, Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yamaze gutangazwa nk'umukinnyi mushya w'ikipe ya Chennaiyin FC ikina icyiciro cya mbere mu Buhinde, avuye mu ikipe ya AEL Limassol yo muri Chypre (Cyprus).
Mu karere ka Kicukiro hafashwe litiro ibihumbi 385 z’ikinyabutabire cya Ethanol ndetse n’amakarito asaga 31,000 y’inzoga zitujuje ubuziranenge byari bikiri mu bibiko bw'inganda zirimo urwa Kasesa Distillers Distributors zikorera i Gahanga mu cyanya cy’inganda.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa kudasiga i Gabiro indangagaciro n’ubumenyi rwahawe, ahubwo rukabijyana mu miryango, ku mashuri, ku kazi no mu baturanyi, kugira ngo bibafashe guhangana n’ibishuko n’ibibarangaza birangwa muri iki gihe.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko muri Nyakanga 2026 byiyongereyeho 14.5% ugereranyije n’uko byari bihagaze muri Nyakanga 2025. Muri Kamena 2026 byari byiyongereyeho 13.6%.