Inkuru Nshya

Marines FC yatsindiye Mukura VS&L i Rubavu kuri Stade Umuganda ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi yose umunsi mwiza wo gusoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, Eid al-Fitr, abibutsa ko ukwiye gukomeza kubibutsa kugira indangagaciro z'impuhwe, ubumwe n’ubumuntu. 
Muri byinshi yahushije, APR FC yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 25 wa Shampiyona y'u Rwanda wabereye kuri Kigali Péle Stadium kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yayoboye intumwa z'u Rwanda zaruhagarariye mu Nama ya 42 y’Inzego zishinzwe Ubufatanye mu bya Gisirikare mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026 nibwo Kivumbi King afatanyije na Juno Kizigenza ndetse na Bob pro utuganya indirimbo bashyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho indirimbo yabo nshya bahuriyemo bise “Kirigute”
Umuririmbyi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, Element Eleeeh yamaze kugera i Kampala muri Uganda aho arasusurutsa abitabira igitaramo cy'urwenya cya Comedy Store gitegurwa na Alex Muhangi