Inkuru Nshya

Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yatangaje yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RD Congo ndetse n’ibijyanye n’ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe ndetse n’uburyo bwo kurwanya imitwe y’itwaje intwaro.
Kuri iki cyumweru tariki ya 28 nzeri 2025, Shampiyona y’Isi y’Amagare yaberaga i Kigali yashyizweho akadomo, yegukanywa n'umunyaslovania , Tadej Pogačar.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye ubuyobozi bw’ Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryamugeneye igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare, avuga ko ari amateka yanditswe ku mugabe wa Afurika by’umwihariko mu Rwanda.
Umuhanga mu kuvanga imiziki, Dj Brianne yasabye imbabazi abakunzi b’ibikorwa bye nyuma yuko agaragaye mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga atukana ibitutsi nyandagazi.
Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa cyo guteza imbere umukino w’amagare ndetse no gutegura neza Shampiyona y’Isi y’amagare 2025 imaze icyumweru ibera i Kigali.
Umunya-Canada Magdeleine Vallieres yegukanye umudali wa Zahabu mu bagore bakuru basiganwa mu muhanda 'road race' muri Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025.
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,yahuye rwihishwa n’umuyobozi mukuru w’abacanshuro ba Blackwater