Inkuru Nshya

Mu makipe ane yaserukiye u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika y’amakipe y’abagabo muri Volleyball ( CAVB Men’s Club Championship 2026), hasigayemo amakipe abiri, yombi agomba guhura muri ½ cy’irangiza, imwe ikajya ku mukino wa nyuma.
Kuri uyu wa Kane, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yayoboye umuhango wo gusoza amasomo y’abofisiye 74 bo mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS), barangije neza amasomo yamaze ibyumweru 22.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement akurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo
Kuri uyu wa Kane mu karere ka Rubavu hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi,aho abaturage ,abayobozi inzego zinyuranye bose bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Commune rouge.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko umushinga wo guteza imbere abahinzi baciriritse b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga (PSAC)  winjirije urubyiruko n’abagore asaga miliyari 2 Frw.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yasabye abo mu Mutwe ushinzwe imyitwarire myiza mu ngabo (Military Police Brigade), kuba intangarugero mu kubungabunga indangagaciro za RDF. 
Botswana ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika mu gucukura Diyama nyinshi ikaza ku mwanya wa kabiri ku Isi nyuma y’u Burusiya. Ni  iyambere kandi mu kugira diyama ifite ireme kurusha izindi ku Isi aho mu 2024 yanditse amateka yo kugira ikirombe cya kabiri ku Isi cyacukuwemo diyama nini ipima Karat 2,492.
Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Helges IF yo muri Suède, yatangaje ko yahimbiye indirimbo umugore we Iribagiza Joy bamaze imyaka irindwi basezeranye imbere y’amategeko.
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyahe RIB rwatangaje ko rwafunze Hategekimana Silas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry'akazi.