Sosiyete ya Zacu Entertainment ifite televiziyo ya Zacu TV icaho Sinema Nyarwanda, ku bufatanye na Mizero Yves utunganya ama filime batangaje ko bagiye gushyira hanze filime nshya izaba igaruka ku buzima bw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ‘HighSchool’.
Mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko mu gice cy’Amayaga mu ntara y'Amajyepfo,ihuriro ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga AGSF mu karere ka Ruhango ryishimira ko huzuye inzu izashyirwamo aya mateka abazajya bayisura bakabasha kumenya amateka y’ukuri banareba ibimenyetso
Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hari gusuzumwa ishyirwaho ry'itegeko rikumira abana bari munsi y'imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Kuri iyi tariki Perezida Sindikubwabo Theodore yasubiye i Butare avuga ko agiye mu bugenzunzi ngo arebe ko abanya-Butare bari gukora neza akazi yabasabye ko kwica Abatutsi.