Inkuru Nshya

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko rworoheje uburyo abaturarwanda n’imiryango y’abagororwa bashobora kuboherereza amafaranga, hagamijwe kunoza serivisi zo mu magororero
Iradukunda Jean Bertrand wakanyujijeho muri ruhago y’u Rwanda n'umugore we Lydia Gagné ukomoka muri Canada bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo.
Ishimwe Clement washinze inzu ifasha abahanzi ya Kina Music ndetse akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi, yashyize hanze indirimbo Bella, ikaba ari yo ya mbere asohoye kuri Album ye ya mbere yise" Legacy" ateganya gushyira hanze vuba.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi, NAEB, cyatangaje ko mu gihe cy'imyaka itanu, kuva mu 2020 kugeza mu 2025, u Rwanda rwohereje mu mahanga imboga n’imbuto zingana na toni 328.9, zinjiriza Igihugu arenga Miliyari 385.5 Frw
Karangwa Lionel wamamaye mu muziki Nyarwanda cyane uwa Hip Hop nka Lil G yatangaje ko agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka 4 yari amaze atuye muri Polonye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026 yahaye impanuro itsinda ry’abasirikare n’abapolisi  bitegura kujya gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa kurwanya iterabwoba i Cabo Delgado muri Mozambique
Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu biro bishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yamaganye ibitero bya drone byibasira abasivile, isaba impande zose ziri mu ntambara kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano no kurinda ubuzima bw’abaturage n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga
Leta ya Jamaica binyuze mu Mugaba Mukuru w’Ingabo zayo, Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yashimiye u Rwanda ku gikorwa rwakoze cyo kuboherereza ingabo zo kubafasha gusana no kubaka ibyangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Melissa iherutse kwibasira iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyaruguru.
Twagirumukiza François yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF. Ni umwanya asimbuyeho Mubiligi Jeanne Françoise wayiyoboraga kuva muri Gashyantare 2023
Ku wa 4 Werurwe 2026 ni bwo mu igazeti ya Leta hatangajwe itegeko Nº 011/2026 ryo ku wa 26/02/2026 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, aho ryaje risimbura itegeko Nº 36/2012 ryo ku wa 21/09/2012