Inkuru Nshya

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu myaka ibiri ishize hatangijwe gahunda yo guhera abana ifunguro rya saa sita ku ishuri, hamaze gukusanywa Miliyoni 976 Frw zo gushyigikira iyi gahunda.
Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko kuba hari ibibazo rwakira kandi hari izindi nzego za Leta zagombaga kuba zarabikemuye, bigaragaza ko abaturage baba batahawe serivisi bakeneye uko bikwiye.
Sosiyete ya RwandAir yegukanye igihembo cy’umwaka wa 2026 cy’indashyikirwa mu gutanga serivisi zitangirwa mu ndege ku mugabane wa Afurika, mu bihembo bizwi nka ‘APEX Best Awards 2026.’
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ruri gushaka abafatanyabikorwa  b’igihe kirekire bo gucunga ibishanga bitanu byo mu mujyi wa Kigali bigeze kure bitunganywa hashorwa imari mu bikorwa byo kubibyaza umusaruro.
Perezida Paul Kagame yasabye ba Ofisiye Bakuru barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama kurangwa n’ubutwari, ubushishozi no kugira intego isobanutse, agaragaza ko ari byo bituma umuyobozi afata ibyemezo bikwiye mu bihe bigoye kandi bikagira uruhare mu kurinda Igihugu
Mu igororero rya Nyamasheke kuri uyu wa Gatanu habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa y'abagororwa bahamwe n'ibyaha bya Jenoside bagiye kurangiza ibihano.
U Bwongereza bwahaye u Rwanda ibihumbi 800$ asaga miliyari 1,5 Frw yo kwifashisha mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera muri bimwe mu bihugu by’ibituranyi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhingirehe, yashimiye uburyo umubano hagati y’u Rwanda na Zimbabwe ukomeje kuzamuka binyuze mu bufatanye mu nzego zitandukanye.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka