Inkuru Nshya

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwatangije ishyirwa mu bikorwa ry'igihano gishya cy'imirimo y'inyungu rusange (Community Services Penalty), abagikatiwe bakora bataha mu ngo zabo
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yageze i Abidjan, muri Côte d’Ivoire, aho ahagarariye Nyakubahwa Perezida Kagame mu muhango w'irahira rya Perezida watowe, Alassane Ouattara.
Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yakebuye Kasuku wavuze ko atazacika intego zo gutuka abasebya u Rwanda, amusaba kubikora yirinda icyatuma yica amategeko kuko nta nshuti agira.
Nsabimana Didier wamamaye ku izina rya Wa mu nigga, mu mwuga wo kogosha n’ubugeni yasangije imbamutima ze nyuma yo kwisanga ari kogosha icyamamare Davido
Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yatsinzwe na Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda, UPDF, ibitego 5-2 mu mukino wa gicuti mu mupira w'amaguru wahuje impande zombi.
Urwego rw'Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwafunze Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu
URwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228$ , akubiyemo intego yo gushyigikira urwego rw’ubuzima mu Rwanda mu gihe cy'imyaka itanu.